Cyubahiro Emile wigaga MCB niwe wabaye uwa mbere mu masomo ya Science mu Rwanda, akaba yigaga muri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro, iyi seminaire ya
@DiocesGikongoro
ikaba ari ubwa mbere ikoresheje ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.
Umuryango wo muri diyosezi ya Nyundo ukoze amateka yo kwibaruka abapadiri batatu bavuka mu rugo rumwe. Abo bapadiri ni Padiri Gilbert, padiri Leandre na Padiri Revocat wabuhawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/8 i Byumba.
Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024, Kibeho yakiriye Umukuru w'igihugu cya Polonye ari na we mukuru w'Igihugu wa mbere usuye Kibeho mu myaka 42 ishize habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.
📹
#KibehoradioMaria
Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yageneye impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Perezida w'iguhugu cya Hongiriya.
Twifurije isabukuru nziza Nyiricyubahiro Myr Seriviliyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy'izabukuru wujuje imyaka 80 kuri iyi tariki (20/4/1943-20/4/2023). Isabukuru nziza mushumba dukunda.
Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021, Myr Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu, yakiriwe na Papa Fransisiko i Vatikani, mu gikorwa cyo kwakira abakristu cyabereye muri Salle Paul VI. Bwari ubwa mbere uyu Mwepiskopi ahura na Papa kuva yatangira ubu butumwa tariki 25/3/2021.
Padiri Prof.Dr.Fidèle Dushimimana, Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya kabgayi (ICK) ari i Vatikani aho yitabiriye inama ku ruhare rwa Kaminuza Gatolika muri Kiliziya. Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama bazanakirwa na Papa Fransisiko.
Papa Fransisiko yatoreye Padiri Christopher Ndizeye Nkoronko, wari igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Kigoma, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kahama muri Tanzaniya.
Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC) ryongeye gutorera Mgr Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, kuba Visi-Prezida wa mbere w'iri Huriro, mu gihe cy'imyaka itatu.
Padiri Prof. Dr. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), hamwe n'abayobozi ba za Kaminuza Gatolika bari kumwe mu nama i Vatikani bakiriwe na Papa Fransisiko.
Abepiskopi batoreye Padiri Oscar Kagimbura, umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo wari mu butumwa mu gihugu cya Esipanye kuba umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda. Akaba asimbuye Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, watorewe kuba umwepiskopi wa Kibungo.
Kuri uyu mugoroba, Antoni Karidinali Kambanda yakiriye mu rugo rw'Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko, abapadiri, abihayimana n'abalayiki mu rwego rwo gushimira Imana imyaka 65 amaze avutse.
Ifoto y'urwibutso y'Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bakiriwe na Papa Fransisiko kuri uyu wa 10 Werurwe 2023. Mu ruzinduko rw'icyumweru barimo i Roma. 📸 Vaticanmedia, Kinyamateka
Padiri Prof Fidèle Dushimimana umuyobozi wa
@ICKKabgayi
yaje kwifatanya na Seminari nto ya Kabgayi ari naho yarerewe mu myaka 1986 kugera 1992 , Seminari nto ya Kabgayi yanarezi myr Bathazar kuva mu 1982 kugeza 1987 . Iyi Seminari yareze abapadiri benshi yashinzwe mu 1913
Kuva kuwa 25 Nzeri 2022,
Myr Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Cyangugu ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yasuye abafatanyabikorwa ba Diyosezi ya Cyangugu. By'umwihariko akaba yarasuye ababaye hafi Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ubwo yari muri iki gihugu.
Igitambo cya Missa yo kwizihiza Isabukuru y'imyaka 42 y'Amabonekerwa y'i Kibeho, Kiyobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.
Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa WA mbere witwa Mumureke Alphonsine.
Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 Myr Smaragde Mbonyintege yagize Isabukuru y'Imyaka 15 abaye Umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi.Ibirori bikaba byarabereye i Kabgayi kuri Stade ya Seminari Nto kuwa 26 Werurwe 2006.Imana ikomeze kumuha imbaraga zo gusohoza ubutumwa yamutoreye.
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, wari umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.b
Paruwase ya Ruhango imaze iminsi iri kuvugururwa , izatahwa ku mugaragaro tariki ya 11/02/2024 saa yine nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'iyi Paruwase . Iyi paruwase yaguwe kubera ko yari nto kuri ubu ikaba izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu bagera ku 2500.
Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yagize icyo avuga ku bashinza Kiliziya Gatolika ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro yagiranye na RTV yagize ati"Mujye mutandukanya ibintu bibiri:
Kuri uyu wa 09/01/2024, Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yagize Padiri Claudien MUTUYIMANA Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi. Yari asanzwe ari umurezi muri Seminari Nkuru Ya NYAKIBANDA . Mbere yaho akaba yari padiri Mukuru wa Paruwasi Nyamirambo.
Myr Simaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru yitabiriye amatora ya perezida wa Repeburika n'ay'abadepite 2024.
Yatanze ubutumwa ku banyarwanda bwo kumvira abayobozi baba bihitiyemo.
Photos:
@Umuseke
Abana biga mu ishuri rya Notre Dame de la Providence Karubanda bigaragaje ku mwanya wa mbere bafungura irushanwa rya Music Classic ku nshuro ya 10 ritegurwa na korali Illuminatio .
Abepiskopi batanu barimo babiri bo mu Rwanda, umwe wo muri Nijeriya, Umwe wo muri Kameroni n'umwe wo muri Gana ni bo bonyine babashije kwitabira ibirori byo gutangiza Ikoraniro Mpuzamahanga ry'Ukarisitiya.
Padiri Marc Francois, Umupadiri wo mu muryango w'Abamisiyoneri b'Afurika, Abapadiri Bera, akaba yarabaye mu maparuwasi atandukanye yo mu Rwanda, yitabye Imana.
Igishushanyo mbonera cy'ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango igiye gusubukura imirimo yo kubakwa. Ni ingoro izaba yubatswe mu buryo bumeze nka stade ku buryo abantu bazajya babona uko bahumeka umwuka mwiza nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Inzego z'umutekano zagereye igihe kuri Paroisse Sainte Famille zibasha kuzimya inkongi y'umuriro yari yafashe icyumba kimwe cy'iyo paruwasi gikoreshwa nka Biro. Iki cyumba kikaba giherereye ahareba kuri parking yo hepfo ya Sainte Famille Hotel uciye kuri station ya ENGEN.
Karidinali Victor Manuel Fernandez, Perefe wa Dikasiteri Ishinzwe kurinda Ukwemera Gatolika, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru "the Pillar" yasobanuye ko ibiro ashinzwe bitigeze bisaba ko abahuje igitsina bahabwa umugisha wo kubemerera kubana nk'umugabo n'umugore.
Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda ari kumwe na Myr Jerome Gapangwa, Umwepiskopi wa Uvira yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uri mu Kiruhuko cy'Izabukuru.
Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023, Ikipe ya Basketball y'Ishuri ribanza ryitiriwe mutagatifu Andereya (Ecole Saint André Gitarama), yuriye indege yerekeza i Rusizi, aho igiye kwishimira Igikombe yegukanye mu rwego rw'igihugu uyu mwaka mu kiciro cy'amashuri abanza.
Karidinali Antoni Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali yifatanyije na Kiliziya Gatolika muri RD Kongo mu gikorwa cyo Kwakira Papa Fransisiko watangiye uruzinduko muri iki gihugu kuri uyu mugoroba.
AMASHUSHO
Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda, basuye Ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona giherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Iri shuri ryashinzwe n'umubikira w'Umufransisikani Elizabeth Czacka wo muri Pologne mu 2006.
#RBAAmakuru
Abepiskopi bo mu Rwanda barimo Myr Visenti Harolimana,Myr Anaclet Mwumvaneza,Myr Edouard Sinayobye,Myr Filipo Rukamba na Myr Papias Musengama, kuri uyu wa 30/1 ni bwo bahagurutse I Kigali berekeza I Kinshasa aho bagiye Kwakira Papa Fransisiko uzasura iki gihugu kuwa 31/1-3/2/2023
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. NGIRENTE Edouard, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu MUSABYIMANA Jean Claude na Madamu Alice Kayitesi Guverineri w'Intara y'Amajyepfo bitabiriye Umuhango wo kwimika Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA, Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi.