The Official Twitter Handle of Archdiocese of Kigali, Established on April 10, 1976 for the service of Evangelization and promotion of the Human Person
Nyiributungane Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu kuba umwepisikopi wa diyosezi ya Kibungo. Padiri JMV TWAGIRAYEZU ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa Caritas Rwanda.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda nyuma yo kugirwa umuyobozi wa roho w'Umuryango wa mutagatifu Lazaro w'i Yeruzalemu (Ordre militaire et hospitalier de saint Lazare de Jérusalem).
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022, ku isaha ya saa tatu n'iminota 34, Nyiributungane Papa Benedigito wa XVI wari mu kiruhuko cy'izabukuru yitabye Imana, ku myaka 95. Imana imuhe iruhuko ridashira.
#BenedictoXVI
On April 16, 1927, a Holy Saturday, Joseph Ratzinger was born in Marktl am Inn. This year, his birthday is falling on a Holy Saturday once again: On April 16, 2022, Pope Emeritus Benedict XVI is now 95 years old.
#Benedictus
#HolySaturday
Ibyo twakwitoza muri iki gihe cy'
#Igisibo
: Icya mbere ni Ugusenga; Icya kabiri ni ugusiba, ari ko kwitsinda no kwigomwa ibyo dukunda kugira ngo bitaturangaza bikadutandukanya n'Imana n'abavandimwe; Icya gatatu ni ibikorwa by'urukundo". Karidinali Antoni Kambanda.
Perezida wa Repubulika y'U
#Burundi
Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 17 Werurwe 2022, yakiriye mu biro bye i Gitega,Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali ari kumwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w'Inama y'Abepiskopi
#Gatolika
mu
#Rwanda
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yitabiriye ihuriro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya riri kubera i Budapest muri Hongiriya, ryatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021, rikazasozwa kuwa 12 Nzeri 2021 na Nyirubutungane Papa Fransisko.
Tunejejwe no kwifuriza Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wacu, Isabukuru Nziza y'Imyaka 32 amaze ahawe isakramentu ry'Ubupadiri abuhawe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II.
Nyiricyubahiro Karidinali
@KambandaAntoine
yahaye umugisha kandi anafungura ku mugaragaro Chapeli ya Hotel Saint Famille. Anavugako uyu uri umugisha ukomeye kubashyitsi bakunze gucumbika muri iyi Hotel kuko bazajya babona umwanya wo kuganira na Yezu uri m' Ukaristiya.
@TvPacis
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 2 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali yungutse paruwasi nshya Bikira Mariya Utabara Abakristu/KIMIHURURA. Iyi Paruwasi ibyawe na Paruwasi Sainte Famille. Paruwasi KIMIHURURA ivutse ari paruwasi ya 33 mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali.
Arkidiyosezi ya Kigali yifatanyije mu kababaro n'
Ababikira b'Umuryango wa Benebikira/urugo rw'Abadacogora bapfushije umuvandimwe Soeur MARIE WINIFRIDA, witabye Imana azize uburwayi*.
Ushobora byose amwakire mu byishimo by'ijuru! Aruhukire mu mahoro!
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, Umwaka umwe urashize u Rwanda rubonye Cardinal wa mbere. Uwo ni Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda. Tumwifurije isabukuru nziza. Imana ibane na we mu butumwa bwe.
On this 8 September 2023, in his journey to the USA, the Archbishop of Kigali, was welcomed by the Ambassador of Rwanda to the UN, Hon. Amb. Claver Gatete, along with the Rwandan Diaspora in the USA. It was the occasion to wish him a happy priestly anniversary of 33 years.
A 9h34 ce samedi 31 décembre, à l'âge de 95 ans, le pape émérite Benoît XVI est décédé au monastère Mater Ecclesiae où il résidait depuis sa renonciation en 2013. Depuis quelques jours son état de santé s'était déterioré.
Myr Edouard Sinayobye watorewe kuba Umwepiskopi wa diyosezi ya
@CyanguguD
,yitabiriye bwa mbere inteko rusange y'Abepiskopi, akora n'indahiro ziteganywa n'amategeko ku watorewe kuba Umwepiskopi,imbere y'Intumwa ya Papa mu Rwanda,Kardinali Kambanda na Perezida w'Inama y'Abepiskopi.
On February 20th, 2023, Pope Francis appointed Father TWAGIRAYEZU JMV as the bishop of the diocese of Kibungo. This appointment marks a significant milestone in the career of Father TWAGIRAYEZU, who has served in various capacities in the Catholic Church for many years.
NyiricyubahiroKaridinali Kambanda yashyikirije kandi Padiri Jean Claude imfuguzo za Kiliziya ngo age akingurira Abakristu ingoro y’Imana, anamuha Kashe ndetse n’igitabo kirimo imyirondoro y’Abakristu ba Paruwasi Mutagatifu Yohani Paulo wa II Kanombe
Ejo tariki ya 25.12.2023, ku munsi mukuru wa Noheli,Arkiyepiskopi wa Kigali yasangiye Noheli n'abakene,anabifuriza kuzatangira neza umwaka mushya wa 2024. Ni muri gahunda itegurwa buri mwaka kuri Noheli n'umuryango Saint Egidio.
Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi nshya ya Rusasa, yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa. Iyi Paruwasi ya Rusasa ibaye paruwasi ya 35 mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Iyi Paroisse ya Rusasa ivutse kuri Paroisse RUTONGO.
Tariki ya 6 kugera kuya 11 Werurwe 2023, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bakoreye urugendo rw'akazi ruzwi nka VISITA AD LIMINA i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, mu rwego rwo guhura na Nyirubutungane Papa Fransisiko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 14.10.2023, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, yasuye abamonaki ba Scourmont mu Bubiligi. Akaba yaboneyeho no gusura Nyiricyubahiro Musenyeri Ferederiko Rubwejanga, umumonaki akaba n’umwepiskopi wa Kibungo uri mu kiruhuko cy'izabukuru
Uyu munsi tariki ya 8 Kanama 2022, abana barenga ibihumbi 4000 bo muri Arkidiyosezi ya Kigali bari mu rugendo nyobokamana i
#kibeho
bari kumwe na Arkiyepiskopi wa Kigali Karidinali KAMBANDA. Insanganyamatsiko y'urugendo " Nimureke abana bansange" (Mt 19:14)
#CatholicTwitter
Kuri uyu wa mbere taliki 28 Kamena 2021, i saa moya n’igice za mu gitondo, ingoro igomba guturwamo na Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko yahawe umugisha na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA. Hari kandi abapadri bane n’ababikira baringaniye
Prof.Niyigena Jean-Paul wo muri Diyosezi ya Kibungo,Umwarimu muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda, yatorewe na Papa Fransisiko kuba umujyanama w'urwego rushinzwe uburezi Gatolika ku Isi. Yatorewe hamwe n'abandi 18 baturuka mu migabane itandukanye.
During his visit to the United States of America, His Eminence Antoine Cardinal Kambanda, Archbishop of Kigali, met the Archbishop of Washington, His Eminence Wilton Daniel Cardinal Gregory, and celebrated the sacrifice of Mass together.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 yakiriye amasezerano ya burundu y'Ababikira bo mu muryango w'izuka rya Nyagasani ,Yezu bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Masaka, abo ni Sr Séraphine,Sr Cansilde na Sr Pélagie.
Nyuma y’igitambo cya Misa, kuri uyu munsi wa Gatatu w'ikoraniro ry'Ukarisitiya, hategerejwe umutambagiro w'Isakaramentu Ritagatifu, utangirira kuri paruwasi ya Nyamirambo ugasoreza kuri paruwasi ya Mt Mikayile, kuva I saa yine n'igice za mugitondo.
#Ukaristiya
#Nec2021Rwanda
Kuri uyu wa 10 Werurwe 2023, Papa Fransisiko yakiriye Abepiskopi bo mu Rwanda bari mu ruzinduko rw'akazi i Roma ruzwi nka Visit ad Limina Apostolorum. Ni urugendo Abepiskopi bakoze mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu myiteguro ya Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze….
Icyumweru kirashize abasaseridoti ba Arkidiyosezi ya Kigali bihereranye na Nyagasani wabatoye ku musozi wa Mbare(Kabgayi). Wabaye umwanya mwiza wo kongera kwiyegurira umutima mutagatifu wa Yezu, wo soko y'ubusaseridoti.
Tubabajwe no kubabikira urupfu rwa padiri Emmanuel SEBAHIRE, umupadiri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali, witabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26 Ukwakira 2022, azize uburwayi.
Kuri uyu wa 30 Mata 2022, ni bwo Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yageze i Kigali aje gutangira ubutumwa yatorewe na Papa Fransisiko tariki 31 Mutarama 2022.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, uri muri Arkidiyosezi ya
#Boston
(USA) m’uruzinduko rwa Gishumba, yakiranywe ibyishimo n’abiganjemo Abapadiri n’Abakristu bakorera ubutumwa muri iyi Arkdiyosezi. Aha yari akigera ku kibuga cy’indenge cya Logan International Airport.
Uru urugendo rw'iminsi 40 rw'igisibo dutangiye, rutuganisha kuri
#Pasika
.
#Igisibo
ni igihe cyo kwiyaka ibiturangaza byose bikatubuza kurangamira Imana, ngo abe ari yo dutega amatwi, turusheho.kuyegera mu isengesho no kuyitunganira mu bikorwa byacu". Karidinali Antoni Kambanda.
Uyu munsi tariki ya 24 Werurwe 2023 mu nama rusange y'Urugaga rw'Amadini mu kubungabunga ubuzima(RICH), Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yongeye gutorerwa kuba Perezida mu myaka itanu iri imbere. Tumwifurije ubutumwa bwiza.
#kinyamateka
#
This Friday,22 September 2023,His Eminence Antoine Cardinal Kambanda,Archbishop of Kigali took part in the International Ecumenical Symposium on Peace prepared by the Archabbey of Pannonhalma in Hungary and gave a lecture entitled: "We are all in one Family of God the Father".
During his stay in the state of Utah in the United States of America, His Eminence Antoine Cardinal Kambanda,.Archbishop of Kigali continues to visit friends of the holy land of Kibeho and Rwandan communities.
Anganira n'abakristu ba Paruwasi ya Mbogo, Nyiricyubahiro Karidinali
@KambandaAntoine
yabibukije ko "Uruzinduko rw'Umwepiskopi aba ari ugusura Abakristu no kubakomeza mu kwemera"
#GeneralAudience
Kuri uyu wa gatandutu tariki 21 Gicurasi 2022,Abakristu ba Arkidiyosezi ya Kigali,Bayobowe na Arkiyepiskopi Karidinali KAMBANDA,Barakorera urugendo Nyobokamana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo.Abo tutazabasha kwifatanya,Bazadukurikira kuri
@TvPacis
na YouTube Channel ya Arkidiyosezi
Abakristu b'Arikidiyosezi ya Kigali bifatanyije na Nyiricyubahiro Karidinali
@KambandaAntoine
kwizihiza umunsi wa bazina mutagatifu we Antoine wa Paduwa...Kanda hano urebe Video yose..
Amazi y’umugisha yo ku isoko y’umubyeyi Bikira Mariya. Ni amazi ari mu gishanga hepfo y’umusozi gato ku buryo byorohera umuntu kujya kuyavoma ndetse akazana n’ibumba. Byose birakiza ku muntu ufite ukwizera.
#Kibeho
#Kiliziya
#RwOT
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, kuri uyu wa 07 Gashyantare 2022 yatangije icyumweru cy'Umuryango, kizasozwa kuwa 14 Gashyantare 2022 ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentin(e).
#SaintValentin
#Umuryango
#AmorisLaetitia
Twifurije Arkiyepiskopi wacu Antoni Karidinali Kambanda uhimbaza bazina we mutagatifu Antoni wa Paduwa kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2024. Tubararikiye kuzaza kwifatanya nawe mu gitambo cya misa azaturira muri Katedrali Saint Michel ejo saa sita na cumi n'itanu(12:15)
Kuri uyu mugoroba, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda, yifatanyije mu gitambo cya misa yo gushimira Imana na Nyiricyubahiro Tadeyo Ntihinyurwa,Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy'izabukuru , wahimbaje isabukuru y'imyaka 42 amaze ahawe ubwepiskopi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali, iri mu byishimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 50, Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Musenyeri André HAVUGIMANA, bamaze bahawe ubupadiri.
Ce jeudi, le 22 décembre 2022, plus de 6000 enfants se sont ressemblés à l’Eglise paroissiale Regina Pacis /Remera pour la célébration de cette fête, « Noël des enfants ».
Nyiricyubahiro Cardinal
@KambandaAntoine
, Arkiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yatangije Ihuriro mpuzamahanga ry’Ukaristiya, kuri uyu wa 03 Kamena 2021, muri Paruwasi Karoli Lwanga ya Nyamirambo.
#Ukaristiya
#GeneralAudience
Today, September 11, 2023, in the state of Utah (USA), His Eminence Antoine Cardinal Kambanda, Archbishop of Kigali, was welcomed by friends of Rwanda and friends of the holy land of Kibeho, and a concert was organized for this important visit.