J.P Turayishimiye, Musabyimana Gaspard, Radio itahuka ect....Ndimwe nacukura umwobo nkajyamo. Ibinyoma byanyu bikomeje kubambika ubusa. Nta general wapfuye, nta general urwaye, yewe nta nufunze..
RDF Idukoreye umuti kuberekanira rimwe.
Ese ibyo ubeshya ngo wafungiwe mu mwobo wari INYAGA? Uruvu nirwo rufata ibara ryaho rugeze!wowe uri gati ki? Aho ugeze ko uhihakana? Uti ntabwo ndi Umunyarwanda, imbere y'Abanyarwanda. Ugeze USA uti Banyarwanda bangenzi banjye.. WIHAKANYE U RWANDA
Imyaka icumi irashize Abanyarwanda batuye muri Manchester no mu nkengero zayo, baharanira kubona stone memorial nk'urwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi. Iki gikorwa kitabiriwe n'abanyarwanda benshi barimo H.C J.BUSINGYE.
Mu nama nkuru y'umushyikirano Nyakubahwa President wa Republika yabajije abayiteraniyemo ikibazo, ati mu bantu nka 500 bagiye hanze bavuga nabi u Rwanda, ninde byagize icyo bimarira? Ati nibura umwe. Ati ariko nyamara ukuri kurazwi.
Bafite ubuhanga, ubushake, no gukunda igihugu. Urubyiruko rwo mu ntara 6 rwifuza ko AMAVUBI nk'ikipe y'igihugu ihagarara uko bikwiye. Bati tuzatanga imbaranga zose dufite.
Mr J.P NTAGARA , utinyuka ute kuvuga ko nta jenoside yakorewe abatutsi? Uti FPR nta jenoside yahagaritse ? Uzi neza ko kwikubitiro uri mu ba mbere batabawe, bagusanze Kivugiza. Nyuma ugasubizwa mw'ishuli ukiga, ukarangiza ugahabwa akazi.
Pastor Dr Antoine RUTAYISIRE aho ari muri UK abinyujije ku IGICANIRO TV, aranenga Diaspora kujyana abazimu n'umwanda w'amoko i burayi. Ati ubuhutu, ubututsi bibafasha iki muri UK, Germany, Belgium, France ect...
King Charles III, Boris Johnson ( wari prime minister) w'ubwongereza baje mu Rwanda bahamara igihe. Biyongeraga ku bandi bakuru b'ibihugu na gouvernements zinyuranye. Byakumvikana bite ko bagiye ahatari UMUTEKANO?
Matthieu NGIRUMPASTE wa MRND, KAJUGA Robert, wari president w'interahamwe, mwari muturamye kuri Zinia. Hafi aho habaga Brigade ya Gendarmerie. Ku myaka 16 wari ufite ntuzi ko ako karere INTERAHAMWE zari zaragafashe. FPR uyizanye ute nyuma ya 30ans
GOMA: Ese koko M23 yafashe umugi wa Goma. Airport nayo yaba iri mu maboko ya M23. Imihanda yose yinjira muri uwo mugi irafunzwe koko? Ese Electricity muri Goma byifashe bite? Byose biravugwa kubera ko inkengero zose zuwo mugi ziri mu maboko ya M23.
Ikiza dushimye, nuko ku buryo budasubirwaho ibyo kuvuga ko u RWANDA nta mutekano uhari ibyo bivuye mu nzira. U Rwanda ni igihugu cy'amahoro, umutekano wo tuwusagurira abandi.
Mu gihe wifuza ko nyoko yaba yarakubyaranye n'undi utari Umunyarwanda, uti" Ntacyo nshaka mu Rwanda". Navuyeyo mvuyeyo!! None uti nshakira ineza Abanyarwanda!!?? Yahe yo kajya.
Ipfundo rya J. Paul Samputu na RNC turisanga Birmingham muri UK. Ni muri West Midlands ni mu mugi muto wa Dalston. Hari taliki 23Nyakanga 2016.
Dore uko byagenze icyo gihe umunota ku munota.
SCOVIA MUTESI mu kiganiro ku IGICANIRO TV aravuga ko intwaro ya mbere ya M23 ari uko nta yandi mahitamo ifite.Aragira ati barwanira gupfa no gukira. Uwo wamutsimbura ute?
Kurikira:
U Rwanda mu gikombe cy'isi, ku nshuru ya mbere, irushanwa riri kubera mu gihugu cy'ubwongereza, ryakoze ibikomeye. Equipe y'igihugu y'u RWANDA yitwaye neza bidasubirwaho. Mwarakoze kuduserukira
Ibyo benshi bibaza ku rugamba mu burasirazuba bwa Congo, Magash na B.Mugisha ibisubizo babizanye. Twaganiriye bari aho bibera mu rwego rwo gutanga amakuru ya nyayo, afite imvano n'umwimerere. Kurikira hano:
ERIC RUZINDANA wabeshye ko yatumwe na leta y'u Rwanda, akabeshya ko yari officer muri RDF, inshuti ze bakuranye, bakaba bamuzi neza, ndetse nubu bakaba babana baramunyomoje. BYOSE BABISHYIZE HANZE.
JMV NDAGIJIMANA yongeye gutsindwa mu rubanza yashoye ku munyamateka J.P Chrétien n'umunyamakuru Jean-François Dupaquier. Byemejwe na Tribunal correctional ya Rouen(France).NDAGIJIMANA yari yabareze gutangaza ibihuha. UBUJURA BURANZE BURAMUHAMYE.
Ka tubitege amaso.
CONGO:"Nta mahoro mbona muri ibi bihe, ntayo mbona mu bihe bizaza" Igihugu kiri mu bihe by'amatora hakaba hari ubwicanyi, gufata ku ngufu, kwiba, gushimuta ect. M23 yarahejwe mu matora, hahezwa benshi bari mu bice bigenzurwa na M23 .
Umwe ati igihugu nakimenyeye mu ba Scout, none nje kukiyobora. Undi akagitera ariko bikarangira yifuje kukiyobora, rurangiza ati nkeneye Kagoma 1000 ngafata u Rwanda, byarangira ngo nje kwiyamamaza.
Nta munyarwanda waragiza igihugu abasazi.
H.C J.BUSINGYE ubwo yasuraga abanyarwanda batuye mu muri West Midlands ( Birmingham). Yabwiye urubyiruko ati " muvome ubwenge n'ubuhanga , ariko ntimuzibagirwe u Rwanda." Ati u Rwanda rutubamo tukarugendana hose" Nta handi wakura aho wita iwanyu.
Ariko BEMBA akunda kwifotoza koko. Iki gihugu nta mukuru nta muto. Selfie na pictures babikunda bose. Ubu se arerekana ahantu ngo bagire ngo arahazi? Ikiza kwemeza Diplomats ko ari RDF se n'iki. Ipfunwe ko yaguze ibunda M23 ikazitwara nibyo ashakira ibisobanuro? Hama hamwe.
Igishishikakaje u BURUNDI mu ntambara cyamekanye. U BURUNDI bufite nyungu ki? Kurwanya M23 iwabo? Ese kurunda ingabo mu burasirazuba bwa Congo ku Burundi bihishe iki?
Kurikira:
Gushyigikira Wazalendo, gufata Wazalendo nk'intwari, kumva ko ibyo bakora ubihaye agaciro, ibyo ukabivuga mw'itangazamakuru mu rurimi bumva neza, Ese ibi nta support irimo? Barabaza niba nta byaha birimo??
King Charles na Queen Camilla bamaze icyumweru mu Rwanda, Home Secretary Priti Patel na Suella Braverman bose baje mu Rwanda. Harya ukuntu mwikunda aba bari kuza mu gihugu kitarimo umutekano? CHOGM Heads of gouvernement bari kuza ahatari umutekano?
Abambari ba FDU INKINGI ya Ingabire V. Abo mu muryango wa Léon Mugesera,Mukuru wa NGOGA.D nk'imburamukoro zose, ubu bakambitse imbere ya Embassy y' u Rwanda. Aha barahirirwa, bakaharara ngo ubwo hari icyo berekana. Abazungu baraseka bagakwenkwenuka iyo babonye nk'ibi. Akamiro ni
Jean Luc Mélenchon, ubwo atangiye kubeshyera u Rwanda mu bibazo bya destabilisation ya process électoral muri Congo, ubu baraje bamusangane za lingots d'or mu makoti. Yaba yarashatse no kumenya niba ubwo bushake bw'amatora Congo ibufite?
Gen NDINDIRIYIMANA se ntazi ko amateka yanditse. Indangamuntu zibazwa ku karubanda , Interahamwe zihabwa imyitozo mu mihanda izuba ryaka. Ngo ni cooperation na Gendarmerie? Persecution yabayeho nk'itegeko. Amb. Jean Michael Marlaud nawe burya azi ukuri.
Maria Malagardis ati:"kubera iki abatumira uyu mugore ( Victoire Ingabire) batanavuga ko ariwe washinze imitwe yifuza guhungabanya umutekano w'u Rwanda:. Ati " na UN izi ko yanyuzaga amafaranga kuri west union ngo afashe iyo mitwe: gupfobya kwe!
Kwibeshya ko uko amahanga amushyira hejuru nk'akaguru k'inkoko ari impamo, akibagirwa ko ariwe washinze FDLR, akayiha n'amafaranga, agapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Agera aho akibishya ko hari indi ndorerwamo Abanyarwanda bamureberamo
Ese Umuhanzi Jean Paul Samputu benshi bakunze kubera ibihangano bye, yaba yaratatiye igihango? Ese ibyo yita urukundo no kubabarira benshi nuko babibona? Dis-moi qui tu fréquentes je te dirais qui tu es.
Abayoboke b'ishyaka rya Moïs KATUMBI bari guhigwa bukware, uko agenda arushaho kwerekana imbaraga ze, ugushyigikirwa ku bwinshi n'abaturage ba Congo, byateye ikibazo Tchsekedi, ku buryo badatinya kurasa mu ruvunge rw'abantu.
Nahimana,Leon Habyarimana,Twagiramungu,Mugabowindekwe,Ingabire.V., Uwase, koko ubu Tshisekedi aba nibo atezeho amaramuko? Kujya i Kinshasa ntabona ko ari amaramuko? Yarebye mu mutwe cyangwa yarebye amazina? President Ramaphosa nyamara yari yamuriye urwara
Ariko koko Congo yaba ishyira amafaranga mu kubiba urwango ku ba congoman bavuga ikinyarwanda? Kubasaba kuvuga nabi u Rwanda? Kwandika ku Rwanda ibinyoma? Kwigisha abandi Banyamurenge amateka agoramye?
Biranze, ubutabera bw'ubufaransa mu rukiko rw'i Paris, narwo rwemeje ko nta kabuza ikirego JMV NDAGIJIMANA yatanze nta shingiro gifite. Bityo aba aratsinzwe.
Thomas Nahimana inyota y'amafaranga yamutwaye i Kinshasa yitumiye, yabeshywe ko Muyaya azamugeza kwa Tshisekedi. Security guard niwe wamwakiriye. Naho maneko wa Tshisekedi i Brussels yamwikiriye muri GARE DU MIDI. yazanye igunira ryo gutwaramo 💰
Ese byaramenyekanye ko muri Nyakanga 1994, nubwo Kigali na Butare ndetse n'igice kinini k'igihugu byari byabohowe, Gouvernement yamaze kujyaho no kurahira, muri zone turquoise ho kurimbura ubwoko byakomeje? Ibyo kandi isi irorera.
Kuki DRC ifite ikibazo mu ruzinduko President Denis Sassu Nguesso yagiriye mu Rwanda? Kwica nkana protocol n'uburyo bukwiye mu gutumira Mme la secrétaire générale de la francophonie bihishe iki? Hari Imyigaragambyo imbere ya Embassy ya France i Kinshasa
Scovia MUTESI arasaba abiyita opposition yo kuri murandasi kureka kuruta bahagaze. Ati nyamara mu Rwanda hari opposition kandi ikorera , ikanakorana n'abaturage. Akabasaba kureka kwiba abanyarwanda, ngo ubwo bazaza kwĵyamamaza.
Ariko Ballistic missiles zakoraga iki Kanyabayonga ko M23 itagira indege z'intambara? Kubera ubwinshi bw'ibitwaro byafashwe Gen Tshitambwe ari mu mazi abira.
Yahamagajwe i Kinshasa.