![Jackson DUSHIMIMANA Profile](https://pbs.twimg.com/profile_images/1768770569502105600/3xfYRJeN_x96.jpg)
Jackson DUSHIMIMANA
@IGAnaJD
Followers
14K
Following
3K
Statuses
2K
Architect and Documentarian | Analyst and Bibliophile | CEO and FOUNDER - RedBlue JD | Dream big, Change everything
RedBlue JD
Joined July 2021
BURYA BARATUBESHYE: Bagomba Kwegura Nonaha. Iby'u Rwanda & M23. Ubusahuzi buri gukorwa mu birombe bya Congo Mu Biganza Bya....... Niba mukurukira neza muribuka ko mu biganiro byacu biheruka twababwiye uburyo Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa DRC Therese Kayikwamba Wagner yatangaje ko intwaro M23 yasekuje FARDC ubwo yafataga Goma ku itariki 27 zukwezi gushize aribwo bwambere ngo bari bazibonye. Ngo zari intwaro zuruhehemure ku buryo ngo niza MONUSCO zitashimaho ariyo ifite izitisukirwa. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'ikinyamakuru CNN gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ku wa mbere yabajijwe niba izo ntwaro zikomeye uko nguko z'abarwanyi ba M23 ziva mu Rwanda. Iby’ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri Congo Ramophosa yise izishinzwe kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo nabyo ibyazo byaraye bishyizwe ku karubamba isi yose yifata ku myanya ndangakumirwa. Byatahuwe rwose ko ziriya ngabo zari zoherejwe muri Congo mu rwego rwo kurinda ibirombe bya Perezida Cyril Ramaphosa n’abandi bantu bakomeye muri Afurika y’Epfo. Komisiyo y’Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ejo ku wa kabiri tariki 04 Gashyantare yahase ibibazo Minisiteri y’Ingabo ku kibazo cyizo ngabo zabo ziri muri Kongo, zanatakaje abasirikare 14 mu rugamba bafatanyamo na FARDC mu kurwanya M23. Minisiteri y’Ingabo yari ihagarariwe mu Nteko na Minisitiri w'ingabo Angie Motshekga(Mocega) n’umugaba mukuru w’ingabo Gen. Rudzani Maphwanya kongeraho n’abandi basirikare bakuru bayoboye iyi minisiteri batangiye batanga incamake y’uburyo Afurika y’Epfo yahawe misiyo yo kubungabunga amahoro muri DRC, iyihawe na SADC na Afurika Yunze Ubumwe. Icyakora ngo bari bazi ko ikiganiro kibera mu muhezo, ariko batungurwa n’uko cyashyizwe ku karubanda. Impaka zari urudaca k’uburyo aho Perezida Ramaphosa yarari yasusumiraga bitewe n’uburakari bw’umuranduranzu w’aba ba Depite. Uyu munsi muranyemerere mbinjije mu rugamba rw’imvugo zikarishye z’abadepite ba Afurika y’epfo bihanangirizaga hafi byo gukuramo inyama yo kutsa Perezida Ramaphosa n’umugaba w’ingabo za Afurika y’epfo, batinyutse kujya kuroha ingabo zabo kwicirwa muri Congo. Ndababwira amanyanga yakozwe na CNN mugakatagura Video y’ikiganiro bagiranye na Perezida Paul KAGAME ngo bakunde bumvikanishe ibyo bashakaga kumvikanisha ku nyungu zabo. Sephanie Nyombayire ukora nk’umuvugizi w’ibiro bya Perezida, yamaganiye kuri CNN mukuyobya uburari, aho yagaragaje bimwe mu byakaswe muri kiriya kiganiro. Ndanabasangiza ibikubiye mu gice cya 2 cy’Ikiganiro vya Perezida Kagame yagiranye na CNN. 📝✍🏽: Ni “Jackson DUSHIMIMANA” Wumva Nkibisanzwe| @RedBlueJD 🎥Reba Video Yose:
0
3
17
African leaders are crying now because USAID is shut down😂😂😂 It’s time for African presidents to wake up! Aid from the USA and Europe isn’t charity, it’s control. Why do you keep begging for aid? Can’t your people work to fulfill their country’s needs and vision? Can’t the country you lead function without aid? Are your people beggars, or are you the beggars? If you’re not beggars, cut the strings, or we’ll never stand on our own.
1
6
22
Umwuka mubi Hagati y’u Rwanda, RDC na Afurika y’Epfo Ukomeje kuba agaterera nzamba cyangwa akazamutse inka kakamanuka umugeni, oya nako aha ho si umugeni ahubwo kacucumukaho amasasu y’ibifaru nka bimwe byo mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine. Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuba ikibazo gikomeye, umubano w’u Rwanda n’iki gihugu ndetse na Afurika y’Epfo ukomeje kuzamo igitotsi gikomeye. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyi ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC yatangijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ashimangira ko u Rwanda rutigeze rutangiza iyi ntambara, ndetse ko nta ruhare rufite mu bibazo biri muri iki gihugu. Yakomeje yemeza Ko hari ibintu byinshi atazi, harimo no kuba ataziko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo. 🎥Reba Video Yose:
1
19
173
GAHUNDA YO GETEZA INTAMBARA MU RWANDA: Iby'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba agatogo. Minisitiri w'ubutabera muri Congo Constant Mutamba , mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku itariki 1 Gashyantare, yavuze ko intego yibanze bafite niyo byabasaba imyaka 100 ari ukurwana n'u Rwanda bakarutsinda ubundi bakarwiyomekaho rugahinduka intara ya 27 ya DRC. Uyu ni mugabo w'umusatsi mwinshi n'ubwanwa bwinshi hasi no hejuru. Umugambi nk'uwo wo gutera u Rwanda kwa Congo irwiyomekaho urahura neza n'ibyatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Rwanda kuri iki cyumweru ,ahagana ku isaha ya 10H00 AM, ibicishije ku rubuga rwa X mu itangazo rirerire rikubiye mu bika 6. Mu gihe iri tangazo ryasohokaga, mu kanya nkako guhumbya, Ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bagize ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) nabo bahise bategeka umutwe wa M23 kurekura ibice byose wafashe guhera kuri Minova, Sake na Goma, aha banongeye no gutunga intoki u Rwanda ngo ko rukomeje gufasha uyu mutwe ku mugaragaro. Nubwo G7 isaba M23 guhagarika imirwano ikikura mu bice yafashe, ikomeje kwerekeza muri Bukavu umurwa Mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyarugu nk'uko Loni ibitangaza. Ministriri w’ubanyi n’amahanga wa Congo, Ni Kayikwamba Wagner Therese, yagize gutya avuga ko Intwaro M23 yakubitishije FRDC n’abayifasha bose ari bwo bwa mbere bari bazibonye ku isi nzima. Ati n’iza Monusco ntizakombaho kandi ari yo igira izikaze kurusha izindi kuri uyu mugabane. 🎥Reba Video Yose:
8
6
68
You would only truly understand the Venom of these Generals if you made the mistake of openly attacking Rwanda🇷🇼. As long as you haven’t done that, you won’t fully grasp that war isn’t fought with explosions, it is fought by people who have dedicated their lives to making the necessary sacrifices to win it✊🏽.
2
12
203