![GOODRICH TV Profile](https://pbs.twimg.com/profile_images/1254340794577797120/Z_5soltn_x96.jpg)
GOODRICH TV
@GoodrichTVRw
Followers
1K
Following
2K
Statuses
3K
Our Vison is to raise the living standards of the population through our main pillars that are: HEALTH, EDUCATION AND WEALTH.
Kigali,Matheus H'se:0788300456
Joined April 2020
ITANGAZO: @RURA_RWANDA yatangaje ko Igiciro cya Lisansi kiyongereyeho amafaranga 59. Naho Icya Mazutu kiyongereyeho amafaranga 71. Ni Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 09 Gashyantare 2025, saa kumi n'ebyiri za mu gitondo (06h00). #RWOX
0
0
1
AMAKURU AGEZWEHO Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame ari muri Tanzania aho yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri EAC na SADC, yiga ku kibazo cy'umutekano muke ukomeje gushegesha Uburasirazuba bwa DRC. #GoodrichTvAmakuru
0
0
0
Atitaye ku bamuca intege Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ntiyagiye i Dar es Salaam muri Tanzania mu nama idasanzwe ihuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC). #GoodrichTvAmakuru
0
1
1
Umuturage witwa Mukaneza utuye mu kagali ka Gituza muri @RukumberiSec muri @NgomaDistrict avuga ko amaze imyaka irenga 8 yibera mu nzu yubakishijwe nyakatsi nyuma y'uko iyo yabagamo yagwiriwe n'igiti igasenyuka, akaba asaba gufashwa kuyisanirwa. @RwandaLocalGov @PudenceR #RwOT
0
1
2
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko igifungo cya burundu cyari cyahanishijwe Sgt Minani Gervais wishe abantu batanu abarashe, kigumaho ndetse akamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo gusanga ibyaha byose yari akurikiranyweho bimuhama. #GoodrichTvAmakuru
0
0
0
🚨AMAKURU MASHYA🚨 M23 iherutse gufata Umujyi wa Goma, yashyizeho abayobozi b'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru. Itangazo ry'uyu Mutwe rivuga ko Bahati Musanga Joseph, ari we wagizwe Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru. Manzi Ngarambe Willy yagizwe Visi Guverineri. #GoodrichTvAmakuru
0
0
0
🚨AMAKURU MASHYA🚨 Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ko ingabo z'igihugu cye ziri mu mutwe wa SADC muri DRC zivanwayo. #GoodrichTvAmakuru
0
0
0
RT @DrHabumugisha: Ejo mu kiganiro GLOBAL CITIZEN AIRBUS @GoodrichTVRw Pilot and Co-Pilot bazagurutsa Abagenzi from ZERO to HERO....Aho ba…
0
4
0
RT @DrHabumugisha: Ms Charlotte Director of Marketing at MEGA GLOBAL MARKET teaching the Stars of Rwanda our Products
0
2
0
@DrHabumugisha, the CEO at MEGA GLOBAL MARKET AND GOODRICH BUSINESS GROUP Exited after receiving the Award of Best Entertainment TV of the Year/Goodrich TV and Explained more about the Visa Services offered by MEGA GLOBAL LINK.
0
2
2
Kuri uyu 01 Gashyantare 2025 ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Nyabagendwa muri @RilimaBugesera, hizihirijwe umunsi w'intwari, ahagarutswe ku biganiro by'ubutwari. Ni igikorwa kitabiriwe n'urubyiruko rwinshi ndetse n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi. @PudenceR @RwandaLocalGov
0
0
2
AMAKURU MASHYA Perezida Evariste Ndayishimiye utegeka u Burundi yabwiye abadiplomate bo mu gihugu cye ko afite amakuru ko u #Rwanda ruri gushaka gutera u Burundi, ahamya ko izaba intambara ya rusange niba umuryango w'abibumbye ntacyo ukoze. #GoodrichTvAmakuru
0
0
1
Kuri uyi wa 01/02/2025 Umukuru w'Igihugu cy'u #Rwanda Paul #Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy’Ubutwari giherereye ku Gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda i Remera muri @CityofKigali mu kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
0
0
1
Kuri uyu wa 5 taliki ya 31 Mutarama 2025, hatashywe Ibikorwa remezo by'amazi meza k'ubufatanye na @WateraidRwanda ,ndetse na Japan-Rwanda. Ni umuyoboro ureshya n'ibirometero 28 ukaba ugaburira amavomo 27 yubatswe neza. #RWOX
0
0
2
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’iterambere ry’Akarere. #RwOT
0
0
1
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨 Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yatangaje ku wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025, ari umunsi w'ikiruhuko, mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2025, ugahurirana n'impera z'Icyumweru. #GoodrichTvAmakuru
0
0
0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Baganiriye ku kibazo kiri muri RDC ndetse n'umuti urambye ukwiye kukivugutirwa. #GoodrichTvAmakuru
0
0
3