![Gicumbi District Profile](https://pbs.twimg.com/profile_images/1399964709181431811/B0FHzijt.jpg)
Gicumbi District
@GicumbiDistrict
Followers
25K
Following
286
Media
5K
Statuses
6K
The official Twitter account of Gicumbi District, Government of Rwanda | Akarere ka Gicumbi
Northern Province, Rwanda
Joined November 2011
Umuyobozi w'Akarere @NzabonimpaEmmy yatangije ku mugaragaro amahugurwa y'umunsi umwe, ku birebana n'irangamimerere yateguwe ku bufatanye bwa @statisticsRW, @RBCRwanda na @NidaRwanda. Mu butumwa bwe, yabasabye kujya batanga serivisi inogeye Abanyarwanda kandi bubahiriza igihe.
0
9
10
RT @RwandaNorth: Kuri iki gicamunsi Guverineri @gahundemaurice ayoboye inama yo kurebera hamwe ibyavuye mu isuzuma .ry'ishyirwa mu bikorwa….
0
14
0
Biri kuba: Umuyobozi w'Akarere @NzabonimpaEmmy n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage @MbonyintwariJ n'Inzego z'Umutekano yakiriye Guverineri wa @RwandaNorth @gahundemaurice baje gukurikirana aho imishinga iri mu Mihigo y'Akarere 2024-2025 igeze.
2
7
20
Umuyobozi w'Akarere @NzabonimpaEmmy yitabiriye Inteko y'Akagari ka Miyove,Umurenge wa Miyove abaha ubu butumwa:.-Kwita ku Mutekano bakora amarondo;.-Gushyira abana bose mu ishuri;.-Kwizigamira muri Ejo heza no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe;.-Kwipimisha indwara zitandura.
0
1
5
Ubu: Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere @Ntagungir ari mu Nteko y'abaturage y'Akagari ka Rebero mu Murenge wa Muko aho abashimiye uburyo bitabiriye gahunda zibateza imbere akanakira ibitekerezo n'ibibazo bahura nabyo bijya bituma iri terambere ryabo ritagerwaho uko bikwiriye.
0
7
14
Ubu Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere @Ntagungir ari kuganira n'abakozi b'Umurenge wa Muko mu gihe abandi Bajyanama nabo bari mu Mirenge ya Bukure, Cyumba, Giti,Mukarange, Nyamiyaga na Shangasha nabo babanza kuganira n'Abayobozi b'iyo Mirenge n'Utugari no kuza kwitabira Inteko.
0
0
0
Biri kuba: Mu Murenge wa Muko ni ho hari kubera ku rwego rw'Akarere ibirori by'Umunsi w'Intwari aho bifatanije n'Umuyobozi w'Akarere @NzabonimpaEmmy, Umunyamabanga w'Inama Njyanama y’Akarere, Abagize Inzego z'Umutekano n'Abadepite bari mu ruzinduko rw'akazi muri aka Karere bose.
1
4
10
Mu butumwa bw'Umuyobozi w'Akarere yasabye buri wese cyane urubyiruko gukomeza gufatanya mu gushimangira ibyiza byagezweho turushaho guhanga udushya dutuma buri wese abaho atekanye tugira isuku no gushyira abana bose mu ishuri anashimira abana b'u #Rwanda bitanze rukongera kubaho.
1
3
3
None mu Mirenge yose igize @GicumbiDistrict no mu Murenge wa Muko ku rwego rw'Akarere ndetse no mu Gihugu cyose, turizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31 ku nsanganyamatsiko iragira iti: "Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere". #Ubutwari2025
0
6
11
Amarushanwa y'#UmurengeKagameCup2025 arakomeza kuri uyu wa 01 Gashyantare, 2025 tunizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu aharibukinwe imikino ya 1/2 mu mupira w'amaguru mu bagore no mu bagabo.
4
4
10
Umuyobozi w'Akarere @NzabonimpaEmmy ari hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Kirenga Moses yayoboye igikorwa cyo kwisuzuma aho ibikorwa biri mu Mihigo 2024-2025 bigeze bishyirwa mu bikorwa kikaba gikorwa ku bufatanye bw'Itsinda ry'Abakozi b'Akarere ryo kunoza imihigo.
1
3
8
None aha: Kuri @radioishingiro hari kunyuraho ikiganiro (Live) kuri gahunda yo kurwanya Malariya muri @RwandaNorth by'umwihariko mu Turere twa Gicumbi na Rulindo, gifite insanganyamatsiko igira iti:"KURANDURA MALARIYA BIHERA KURI NJYE" kigaruka cyane ku ngamba zo kuyirwanya.
2
7
13
Ikiganiro cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bungirije Bashinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage muri @GicumbiDistrict @MbonyintwariJ na @rulindodistrict @MutagandaT,Umukozi wa @RBCRwanda @KANKINDIL n'uwa @ProfemmesTH uhuza Ibikorwa byo kuyirwanya bombi muri @RwandaNorth @GlobalFund.
0
1
1
Aka kanya: Muri Cyumba cy'inama cy'Akarere hari kubera umwiherero (Workshop) w'umunsi 1 wateguwe ku bufatanye bwa @GovernanceRw wahuje Abafatanyabikorwa mu Iteramber ry'Akarere (#JADF) ugamije kunoza imikorere n'imikoranire hagati yabo n'Akarere ndetse na hagati yabo ubwabo.
2
7
16
Yagize ati: Mu izina ry'Akarere, ndashimira Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rwakiriye neza icyifuzo cyacu cyo kuza kudufasha kwibutsa inshingano za #JADF, imikorere n'imikoranire hagati yabo n'Akarere anashimira Abafanyabikorwa uruhare rwabo mu bikorwa by'iterambere ry'Akarere.
1
0
0
Perezida wa #JADF Padiri NZABONIMANA Augustin yagaragaje ahari imbaraga nyinshi ndetse n’ahari imbaraga nkeya hakeneye inama mu mikorere n’imikoranire hagati y'impande zombi, Intumwa za @GovernanceRw zibaganiriza ku Itegeko Rishya Rigenga imiryango itari iya leta ryo mu 2024.
0
0
0