![RADIO HUYE Profile](https://pbs.twimg.com/profile_images/978558044685717504/yRFgofzR_x96.jpg)
RADIO HUYE
@RadioHuye
Followers
2K
Following
2K
Statuses
2K
Official account of Radio Huye owned by Rwanda Broadcasting agency (RBA)
HUYE-RWANDA
Joined March 2018
Abarwayi n'abarwaza barwariye ku bitaro bya Munini muri @NyaruguruDistr bashima abagira umutima w'impuhwe bakabafungurira aho bagaragaza ko kuba mu bitaro udafite ukugeraho bigora cyane cyane abaturuka mu bice bya kure bakanamara igihe kwa muganga.
0
0
0
Abanyamakuru bakorera Muri @RwandaSouth batsinze Ikipe y'akarere ka @HuyeDistrict 1-0 mu mukino wa gishuti wabereye Kuri Stade ya Huye. Igitego cy'abanyamakuru cyatsinzwe n'Umunyamakuru Bonheur Nyuma yo guhabwa pasi Nziza n'Umunyamakuru wa Radio Huye Robert Byiringiro.
0
2
2
Mu zindi ngingo dusesengura mu Ijwi ryawe .Hari abanyeshuri @UR_Huye bahawe bourse bataratangira kwiga barayarya barimo kuyishyuzwa. Basaba kuyishyura mu byiciro. Tubafitiye n'izindi ngingo. Ibitekerezo n'ibyifuzo tubihaye ikaze.
0
0
0
Mu karere ka #Huye Hari ibigo nderabuzima n'amavuriro rusange bifitiwe imyenda na RSSB bigahura n'ikibazo cy'ibura ry'imiti Ku barwayi bakoresha Mituelle tde sante.Minisiteri y'ubuzima itangaza Ko bitarenze mu Kwezi kwa Kane Uyu mwaka hazatangira Gahunda ya Capitation Grant.
0
1
2
Muri @RwandaSouth Hari abagore bavuga ko bahereye ku gishoro kitageze no ku bihumbi 50 bakora imishinga iciriritse, ariko kuri ubu ibikorwa byabo byabateje Imbere. Ibi ngo babigezeho nyuma yo gufashwa n'abafatanyabikorwa mu kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya.
0
1
3
Gikundiro Aimee Patience Uzwi kw'izina ry'Ubuhanzi MG Winne ni Umunyeshuri ufite Impano y'ubuhanzi. Yiga mu Mwaka wa Kabiri (2) mu Ishuri rya GS HVP Gataraga Muri @NyanzaDistrict . Yemeza ko n'ubwo Afite ubumuga bw'ingingo bitamuciye intege mu Gukomeza guteza Imbere Impano ye.
0
0
0
@HuyeDistrict , hari ababyeyi bakorera mu marerero yo mu ngo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye bamaze hafi umwaka badahabwa amafaranga bagenerwa nk'ishimwe.Aba babyeyi bavuga ko amafaranga yabo bamenye ko yaje mu kwezi kwa 11 ariko ntiyabageraho. @RwandaSouth @rbarwanda
0
0
0
Mu karere ka @GisagaraDistr , abaturage barahabwa urukingo ry'iseru ,Ni indwara yagaragaye mu mirenge imwe n'imwe y'aka karere cyane cyane muri Muganza,Gishubi na Mukindo @rbarwanda @RwandaSouth
0
0
0
Itsinda ry'Abasenateri ryari riyowe na Vis Perezida wa Sena Solina Nyirahabimana ubwo basuraga @NyaruguruDistr Bagaragarijwe Ibibazo biri mu mavuriro y'ibanze adakora rimwe na rimwe, no kudakorana n'ubwishingizi bumwe nka Rama na MMI biri mu bituma serivisi zitagenda Neza.
0
0
4
Habimana Jean Claude yiga S 5 muri GS RUYENZI/ Ntyazo @NyanzaDistrict . Ayobora media club muri icyo kigo
2
2
17
Inteko y'umuco k'ubufatanye n'ingoro y'umurage y'Amateka n'Imibereho y'Abanyarwanda ya #Huye batangiye imirimo yo kuvugurura inzu y'Umwamikazi Rozaliya Gicanda iri mu mujyi wa Huye, kugira ngo izajye isurwa nk' ahantu ndangamurage hihariye.@IntekoyUmuco
@HuyeDistrict
1
2
10
@HuyeDistrict Abahinzi b'umuceri bo muri Koperative KOGARU ihinga mu gishanga cya Rusuri ya II,mu murenge wa Rwaniro, bavuga ko nta mazi ahagije agera mu mirima yabo bitewe n’uko igishanga cyabo kidatunganijwe.Ibi ngo bituma umuceri wabo urumba ntibabone umusaruro uko bikwiye.
0
2
1